AGATONYANGA MU NYANJA
Rwandian — Kinyarwanda
AGATONYANGA MU NYANJA
Idushishikariza kugira imigambi n’intekerezo nziza ku bandi, no kwifuriza abandi ibyiza. Itwigisha kubabarira no kwifuriza bagenzi bacu icyo twiyifuriza. Idusaba kumwenyura no guhorana uburanga bukeye buzira kuzinga umunya. Ituyobora uko dukwiye gufata bagenzi bacu mu buryo buhesha agaciro ikiremwa muntu. Idutegeka kwitwara neza muri bagenzi bacu. Itwigisha kubanira neza inyamaswa, inyoni, n’ibidukikije muri rusange. Idutegeka kubaha no kwita ku babyeyi bacu, abasheshe akanguhe, no kubanira neza abo twashakanye, abadukomokaho ndetse n’aba hafi mu muryango. AGATONYANGA MU NYANJA - Dr. Naji Ibrahim